Posts

Showing posts from April, 2021
  Inkuru nziza y’urukundo y’umukobwa witwa Sy igice cya kabiri Yajyaga kwiyicarira m’ubusitani bukikije inzu yabo ubwo yabaga akitse imirimo, akumva akayaga gahehereye ari nako yumva idabo zimuhumurira neza,yicaye yerekeye mu misozi Long yarwaniragamo itamimirije ibimera by’amamabara meza atekereza umugabo we. Gusa uwo umunezero wa Sy wabaye muto kuko ahagana mu myaka ya za 1950 ubwo abafaransa barwanaga na Vietnam kugirango bakomeze kubakoloniza. K’umwaka wa kabiri bashyingiranywe, nibwo bamenye amakuru ko Long yaburiwe irengero mu ntambara. Ayo makuru yaramuhungabanyije cyane. Yahise ajya mu cyunamo kuva uwo munsi amara umwaka wose yigunze wenyine, ararira, arinako ahamagara umugabo we. Byasabye imbaraga nyinshi ubutwari bwinshi kugirango yongere gusubira mu buzima busanzwe.  Sy yari akiri umwana igihe umugabo we yitabaga Imana. Yari afite hafi imyaka 20. Amaze kugira igihagararo cyiza kandi mwiza pe, asigara ari umupfakazi. Atangira gutera ubwoba abandi bagore kuko  abagabo batangiy