INKURU Z'URUKUNDO WAZISANGA HANO
Inkuru nziza y’urukundo y’umukobwa witwa Sy igice cya mbere 1 Sy yari afite imyaka 17 ubwo yashyingirwaga na Long, umusore mwiza, yari umusirikare mu ngabo z’Abafaransa mu ntara ya Samneua muri Laos. Kubera imyaka ye, yari asanzwe afatwa nk’umukobwa ushaje. Mubisanzwe, muricyo gihe, abakobwa beza bo kurongora bari hagati y’imyaka 13 na 15. Ariko Sy yagize amahirwe, we yari yarayirengeje.Yaje kubona umugabo umukunda by'ukuri. Yari abayeho mu munyenga w’urukundo. Kimwe n'umugore wese ukunzwe n’umugabo, Sy yahoraga yishimye mu nzu itari nini ya sebukwe, ikikijwe n'ubusitani bwiza. buri gitondo, yitaga ku matungo, bari boroye ingurube n'inkoko mbere yo kujya mu murima akabanza akazigaburira. Yarangiza agasanga nyirabukwe mu murima kumufasha guhinga. Igihe cyose nuko byagendaga, bataha nimugoroba, akenshi yajyaga gusoroma imboga zo guteka ibya nimugoroba. Aho yabaga yicaye hose yatekerezaga umugabo we, ya ryama akamurota kubera kum