Inkuru nziza y’urukundo y’umukobwa witwa Sy igice cya kabiri


Yajyaga kwiyicarira m’ubusitani bukikije inzu yabo ubwo yabaga akitse imirimo, akumva akayaga gahehereye ari nako yumva idabo zimuhumurira neza,yicaye yerekeye mu misozi Long yarwaniragamo itamimirije ibimera by’amamabara meza atekereza umugabo we.

Gusa uwo umunezero wa Sy wabaye muto kuko ahagana mu myaka ya za 1950 ubwo abafaransa barwanaga na Vietnam kugirango bakomeze kubakoloniza.

K’umwaka wa kabiri bashyingiranywe, nibwo bamenye amakuru ko Long yaburiwe irengero mu ntambara. Ayo makuru yaramuhungabanyije cyane. Yahise ajya mu cyunamo kuva uwo munsi amara umwaka wose yigunze wenyine, ararira, arinako ahamagara umugabo we. Byasabye imbaraga nyinshi ubutwari bwinshi kugirango yongere gusubira mu buzima busanzwe. Sy yari akiri umwana igihe umugabo we yitabaga Imana. Yari afite hafi imyaka 20. Amaze kugira igihagararo cyiza kandi mwiza pe, asigara ari umupfakazi. Atangira gutera ubwoba abandi bagore kuko  abagabo batangiye kujya bamureba cyane. Muri icyo gihe, iyo  umugore yatanaga n’umugabo cyangwa agapfakara, kandi ukaba mwiza cyane, abagabo bamwirukagaho bamutereta kuko bifuzaga kuryamana nawe.

Ababyeyi ba Long  batangiye guta umutwe cyane kubwo umukazana wabo uphakaye akiri muto adafite n’akana, ikiyongeyeho arimwiza cyane.

Intonganya hagati ye na nyirabukwe zagendaga ziba kenshi nta mpamvu. Igihe cyose ikibazo cyari ukumenya ikizakurikiraho bati ese yavutse ari umugore utazagira umugabo, ese azaberaho kurya gusa, buhoro buhoro yagendaga aremererwa cyane, atangira kumva atishimiye kuba yara vutse ari umugore kuko yari azi ko nta bubasha azagira bwo gufata ibyemezo byo kwihitiramo ubuzima bwe. Yari abizi neza, ibyo bigatuma arushaho kuba mugahinda kenshi no kugira igisuzuguriro imbere ya nyirabukwe.   

igice cya gatatu kirabageraho vuba cyane                                        


Comments

Popular posts from this blog

INGESO 6 ZISHOBORA GUTUMA INSHUTI ZIGUCIKAHO

IBIMENYETSO BITANDUKANYE BIGENDANYE NO KUMVA IBINYA UMUBYEYI AGENDA YUMVA MUGIHE CYE CYO GUTWITA

Inkuru z'urukundo nziza cyane wazisanga hano