IBIMENYETSO BITANDUKANYE BIGENDANYE NO KUMVA IBINYA UMUBYEYI AGENDA YUMVA MUGIHE CYE CYO GUTWITA

pub-6321537653470959
Ubundi mu Kinyarwanda iyo umuntu atwite ni umugisha, ndetse umubyeyi utwite arubahwa aho ari hose ahabwa agaciro. Hari ubwo bigaragara nkaho gutwita byoroshye cyangwa bitananiza ariko ababyeyi batwite bahura n’ububabare butandukanye mubihe byabo byo gutwita. Bamwe mu bagore bagira ibinya cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cyo gutwita, ibimenyesto bitunguranye birimo kumva ibisa n’uduhwa tumujombagura mubiganza, mu ntoki, mu birenge, mu mugongo, mu matako cyangwa ku mabuno kugeza igihe azaba atagitwite (abyariye) ibi bimenyetso bitera umubyeyi guhangayika, kwibaza ibiriho kumubaho cyanene cyane abatwite inda yambere 

Ibimenyetso

Hano hasi urahabona ibimenyetso rusange  k’umubyeyi gutwitwa

 Kwiyongera kw’ibimenyetso mugihe ukangutse, ninjoro mu gicuku, cyangwa   mugihe  ukora twa movement tumwe na tumwe tw’umubiri. 

Kumva utuntu dusa nkaho tumeze nk’udukwasi cg se udushinge tukujombagura,

Gutakaza ibyiyumvo,(ugasa nkaho urugingo rutakuriho), ukumva usa nkaho urimo gushya cyangwa kugagara ndetse biherekejwe n’ububabare bwinshi.

Bikunze kugaragara mu mezi yo hagati cyangwa yanyuma yo gutwita k'umugore.     Akaba ari nako kwiyongera ibiro ndetse n’ibisa nk’amazi nabyo mu mubiri   byiyongera

       

Impamvu

     Imisemburo   

Ushobora kuvuga ko nyirabayazana ari imisemburo itera impinduka zisanzwe zumubiri uhura nazo kuri uko kuntu umuntu yiyumva; nko kugira ibinya n’uburibwe. Mugihe inda y’umugore igenda ikura, umubiri we utanga imisemburo myinshi ya hormine relaxin, ituma umubiri we ugenda ukweduka mugihe atwite n'icyo kubyara.

Umubyibuho

      Gusa nanone nubwo kuruhuka ari byiza kuruhuka cyane bituma igihagararo gihinduka byakubitiraho centre degravitation (centre y’ububasha bwo guhinduka)  bikaba mpamvu y'uko udutsi duto duto two mu mubiri dukweduka maze bigatera uburibwe n’imisonga itikagura ndetse hakaziramo n’ibinya munsi y’ibirenge, mu bibero, umugongo, n’amabuno.

      Kwaguka kwa nyababyeyi

 nyababyeyi y’umubyeyi igenda ikura igereho ikaremera cyane kubera ko yuzuye, bitera impinduka zidasanzwe ku mikaya  n’imitsi hamwe n’udutsi duto duto akaba aribyo bitera ububabare n’ibinya. uko umubyeyi agenda yerekeza mu gihembwe cya kabiri n'icyagatatu cyo gutwita kubyimba intoki n’ibirenge birasanzwe kubera kubika amazi. Uku kubyimba gushobora kugira uruhare mu kumva unaniwe no kumva ibinya. Kandi bishobora no gushyira igitutu ku mitsi y’amaboko, umugongo, amaguru, ikibero, n’amabuno bigatera uburibwe bwinshi. 

Ni ibintu bitoroheye umubyeyi kumenyera ububabare n’ibinyanya mu biganza no mu ntoki mugihe cyo gutwita 

      cyane cyane uko inda y’umubyeyi igenda itera imbere. Ku bagore bamwe, aya mazi yo muri nyababyeyi (isuha) kubera ko aba yarabaye menshi ashyira igitutu k’udutsi duto two hagati mu kuboko, bigatera icyo bita carpal tunnel syndrome noneho umugore akumva ibinya mu maboko n’ibiganza.

   Ibimenyetso bya Carpal Tunnel kunda

       ibimenyetso bya Carpal tunnel n’ ubwo n’abandi bantu bashobora kugira ibi bimenyetso, ariko bikunze kwigaragaza cyane mugihe cyo gutwita. abagore batwite bari hagati ya 31% kugeza 62% basuzumwa bagaragarwaho iki bimenyetso.  Carpal tinnel ini igihe adutsi duto cyane two mukiganza twegerana tukabura ubwinyangamburiro noneho bigatera kugagara n’uburibwe ku ntoki ishatu uhereye kugikumwe mukubita rukoko na musumba zose, bigatera kandi n’ibinya mu gipfunsi cyose



 Impamvu zitera syndrome ya carpal tunne

     Twavuga nko mugihe umugore atwite, birumvikana aba afite amazi menshyi munda ye ariyo bita ISUHA, uko ayahorana  muri nyababyeyi ye bimetera kwiyongera ibiro no kuremererwa hakiyongeraho na  za hormone zitandukanye ziba zikorera muri we kubera ko atwite, bitera igihagararo cye guhinduka ingingo zimwe na zimwe zikabyimba ni muri urwo rwego yisanga ibiganza  bye byarabyimbye, iyo bibyimbye rero udutsi duto duto dukorera mubiganza duhura n’akaga ko kutisanzura, bigateza ibi bimenyetso bya carpal tunnel

I   bimenyetso byinshi bya carpal tunnel bikunze kwigaragaza cyane mu mezi yanyuma yo gutwita, ariko niba waragiye wibonaho ibimenyetso bya carpal tunnel  mu mezi ya mbere yo gutwita  ni ukuvuga ko bishoboka no kwigaragaza kare. Ibi bimenyetso bifata mu kiganza kimwe cyangwa byombi, ariko mubisanzwe  bikunze kwiganza mu kuboka ukunze gukoresha 

Hamwe na syndrome ya carpal, ushobora guhura nibimenyetso bikurikira:

Kumva ushya mu maboko, mu gipfunsi, no mu biganza  Kunanirwa gufata ibintu

Uburibwe  mu ntoki, mu giphunsi, no mu biganza“

kugagara n'ibinyanya   mu biganza  no mu ntoki

kugagara mu igipfunsi, cyane cyane intoki 3; igikumwe, musumba zose, na mukubita rukoko

Ibisa n’imishwarara biryana cyane mu bitugu, mu ijosi, no mubiganza

Kubyimba mubiganza n'intoki

Amaguru umugongo n’amaburno

Ni ibisanzwe kugira ububabare bwo mu mugongo ahagana hepfo mugihe utwite, kandi rimwe na rimwe imishwarara y’ubu bubabare bukwirakwira mu amatako no kumabuno, cyanecyane udutsi duto duto two mubice twavuze haruguru turahababarira.

Kunanirwa no kugira ibinyanya mu maguru, umugongo, n'amatako mugihe utwite akenshi biterwa na:

Kuba ubitse amazi menshi muri nyababyeyi igihe kirekire                                           

Imisemburo nka relaxin itera imitsi yawe kureguka n’umubiri ukoroha

Igitutu giterwa na nyababyeyi ikura cyane igatuma izindi ngingo zirundanya

Kugenda wunguka ibiro.

 Ibi byose twabonye hano haruguru birmo , uburemere burenze kubera kunguka ibiro, hamwe no kugumana amazi, imisembururo … biragenda bikaba nk’ibice by’umubiri wawe. Imitsi yawe n,inyama byawe bikagenda bigira intege nke, cyangwa bikareguka, bigatera igihagararo cyawe guhinduka.niyo mpamvu usanga umugore wari unanutse ataratwita ubona yarabyibushye.

Iyo witegereje mugihe uhengamiye imbere cyangwa inyuma cyane, imikaya yo mu mugongo biyisaba gukoresha imbaraga nyinshi bikaba byatera ububabare n’udusonga. Ushobora kandi kwibasirwa no gucika umugongo bitewe n’imyitozo ngororamubiri ikomeye mugihe utwite.

Abagore benshi bumva amavunane mu ngingo zabo mugihe batwite,  bitewe no kurekurwa kw’umusemburo wa relaxin. bishobora gutera ihungabana mu mubiri we bikamutera kubabara,  kunanirwa, no kugira ikinya mu mugongo wo hepfo cyangwa mu matako.

Sciatica mu Gutwita

Birashoboka ko impamvu ikunze gutera kuribwa no kugira ibinya mu mugongo, amatako, n’amabuno mugihe umugore atwite ari sciatica. iterwa no ku reguka k’umutsi witwa sciatic uba ubangamiwe, Iyi mimerere akenshi nkuko twabibonye yigaragaza mugihembwe cya gatatu cyo gutwita kandi ubusanzwe iba yoroheje, ariko ishobora gukarira  abagore bamwe na bamwe.

Ibimenyetso bishobora kubamo:

Kubabara, kumva ushya, no kumva uburibwe ukagenda ubyumva m’uruhande rumwe rwumubiri, ubundi rimwe na rimwe ukabyumva kumpande zombi.

Ibimenyetso bigenda byigaragaza ahagana mu mugongo wo hasi, kumabuno,  mu ma yunguyungu, ukamanuka kugeza no munsi y’ibibero.

Kumva ibinya, kugagara, no gucika intege kw’imikaya.

Meralgia Paresthetica in Pregnancy

Niyo indrwara ifata bagore batwite ituruka k'ukuba hari impinduka zagiye ziba mu mubiri w’umubyeyi, kuba yarabyishyshye kuba nyababyeyi yarakuze igatuma izindi nyama ziva mu myanya yazo, kuba umubiri ugenda ukweduka, kuba imisembura iba igira ngo umuburi w‘umubyeyi witegura kutabangamira umwana…

Ibimbenyeto byayo n’ubundi harimo nko:

Kugira imisonga n’ububabare bwinshi  mu matako bugakwirakwira hepho amagana mu mavi.

Kumva usa nurimo gushya, ugashyuha cyane mungingo twavuze haruguru kuburyo ugukozeho yumva umutwika ariko hari nubwo biba byorohoje bidakabije.

 Kumva usa nkaho hari umuntu urimo kukujombagura mungingo twavuze haruguru

Ibi bimenyetso akenshi bigarukira ku maguru ariko rimwe na rimwe bigera no ku kubice by’ikibuno.

Icyo wakora kugirango uhanagane n’ibi bibazo

Muri rusange kugagara intoki no kugira ibinya mu biganza, intoki, umugongo, amaguru, n'amabuno mugihe utwite bishobora kuvurwa na

massage yoroheje,

gufata balafu ukagenda unyuza kurugingo rwashyushye rubabara cyangwa rurimo ikinya.

kugerageza  guhindura pasisiyo mugihe uryamye

gukoresha umusego  wagenewe ababyeyi batwi kuryamwaho urafasha cyane

kuba wakwicara mu mazi ugatuza, ukarelaxa wirambuye.

 Byongeye kandi, bibaye ngobwa cyangwa unaniwe kubyibanganira wasanga muganga akakugenera iminti nyuma  yo kugusuzuma.

Ibyafasha umubyi ufite ibimenyetso bya Carpal Tunnel

     Gushyira barafu mu kintu ukagenda ukoza aho ubabara kugira ngo ugabanye kubyimbirwa

     Kuzamura ibiganza ariko ugasa nkaho ufunze igipfunsi

     Kuba wafata imiti igabanya ububabare ariko yemerewe ababyeyi batwite

    Gufunga ku kiganza bande cg wrist blace mugihe uzifite, ariko noneho ukezekeza ikiganza aho wumva uguwe neza.

     Kuvura Sciatica na Meralgia Paresthetica

      Heating pads(coussins chauffants)                                                                                                                                

     Gukora masage aho ubabara                                                                                                            

      Kugorora urugingo rubabara                                                                                                                  physial therapy                                                                                                                                              imiti igabanya ububabare ihabwa abagore utwite                                                                                        Kwiyuhagira n’amazi ashyushye

      Niryari wajya kureba mu ganga

      Nkuko twabibonye ibimenyetso birimo Kugagara intoki, ibiganza, gushyuha kwazo, kuzanamo ibinya, kurwara imbwa, kunanirwa kugenda cg ukagenda ucumbagira, kuzana ibinya mu mugongo mu maguru no gushyuha cyane muri izo ngingo ni ibisanzwe ku bagore batwite, gusa hari ubwo wakumva cyangwa ukibonaho ibindi bimenyetso bidasanzwe, nko kubona amaraso cg uruzi bisohoka mu myanya ndanga gitsina, ububabare bukabije no kwikanya cyane kw’inda no kumbyimbirwa bidasanzwe ushobora kujya kwa muganga akagufasha.

 Hari nubwu ibimenyetso twise ibisanzwe bikabya k’umubyeyi akananirwa kubyihanganira kubera ububabare bukabije, wafata imiti igabanya ububabare ubwirijwe na muganga idafite icyo itwara ubuzima bw’umwana, yanakwigisha uburyo witwara murugo, nko kutaryama cyane cg ngo umare umwanya wicaye, kudakora cyane ngo winanize cyangwa kudaterura bintu biremereye, yanakwereka uburyo bwo gukandakanda m’uburyo bworoheje no kugorora ibice bibabara physical therapy

Anemia

 Ni indwara  yo kubura fer mugihe umugore atwite, ishobora gutuma yumva adashinga mugihe ahagaze cyangwa agenda, kuburyo ashobora no kunyerera byoroshye cyangwa gutsikira.  Kubura B12 mugihe utwite birashobora gutuma udutsi duto duto twangirika , bigatuma wumva ububabare gugagara n’ibinya mu biganza, no mubice bitandukanye by’umubiri muri rusange, ituma ugenda bigoye, kwibagirwa hato nahato.

Preeclampsia

Ni indwa ifata abagore batwite, nayo itera umuntu kugira ibi nyanya mu ngingo, gusa   kuko yo ishobora gutera udutsi duto kubyimba, igira ingaruka zikomeye ku bagore   batwite. Urugero kuribwa umutwe cyane, kubuza inkari gusohoka neza nk’uko byari   bisanzwe.

Gusoza

Umugore utwite agenda atungurwa n’ibimenyetso bitandukanye m’urugendo rwe rwo gutwita, nta ushobora no kwiyumvisha umubare w’ibimenyetso yagiye uterwa n’inda mugihe yari  atwite, twavuga ububabare mungingo zitandukanye, isereri, kuruka, ibinya, kugagara, kubabara umugongo, kuribwa umutwe, gucumbagira, kugira imisonga kurwara imbwa n’ibindi bimenyetso byinshi tutarondoyee.

Umugore utwite agomba kumenya ibyo bimenyetso byose ko biza kubera ko atwite atari uburwayi bwatuma ahangayika kuko guhangayika nabyo ubwabyo bigira ingaruka k’umwana atwite, ariko nanone umubyeyi agomba kumenya ko nubwo muganga yagufasha ibimenyetso byo bizakomeza kugeza igihe uzibarukira ikibondo cyawe nibwo uzumva usubiye mubihe bisanzwe umubiri ukaruhuka.

Many thanks to :                                                                                                                                                         Milton chiroproctic clinic                                                                                                         Verywell Family umbness and Tingling in Pregnancy                                                                           and others





         

ww.


ver
we

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

INGESO 6 ZISHOBORA GUTUMA INSHUTI ZIGUCIKAHO

Inkuru z'urukundo nziza cyane wazisanga hano