Inkuru z'urukundo nziza cyane wazisanga hano
UBURYO IKOFI YIKOREYE INKURU NZIZA Y’URUKUNDO
Mugihe cya nimugoroba mu kabwibwi ndimo kwitahira, amaso yanjye abona ikintu imbere yanjye, nkomeje kwitegereza mbona ni ikofi igaramye mu muhanda. Maze ndayitoragura ndayifungura ndebamo imbere kugirango ndebe niba hari indangamuntu yaba irimo maze nkabasha kubona aderese za nyirayo nkaba namushakisha. Maze Nsangamo amafaranga make hamwe n'ibaruwa isa nkaho yari ibitswemo imyaka myinshi.
Ibahasha irimo ibaruwa, yari ishaje byo kwibazwaho cyane; Gusa hari hanariho inyandiko yasaga neza iriho aderese y'umuhanda yaho uwohererejwe ibaruwa yari atuye. Nahise mfungura nya baruwa
kugira ngo ngerageze uko nabona amakuru ahagije y’uko nafasha nyirayo. icyantunguye
nkimara kuyifungura ni itariki ibaruwa yandikiwe, yari yaranditswe mu mwaka
1957 mu kwezi kwa nzeri. Ibaruwa yanditswe hashize imyaka irenga 45.Inyandiko
nziza umukono w'umugore yatunganijwe neza kurupapuro rwubururu, hamwe nururabyo
rwiza rutukura ahagana hejuru k’urupapuro.rwari ururabo rw’urukundo.
Ubwo nakomeza kureba iyi baruwa numvise uruhu runyorosotseho nsheshurumuza kubw’ukuntu amagambo yari atondetse neza cyane n’ubuhanga bw’ayo magambo yuje urukundo yakoreshwaga mu kwandika nya baruwa. Umwanditsi w'iyo baruwa yitwaga Hudah nkuko bigaragara kumusozo w’iyi baruwa. Inyandiko yagaragazaga guhangayika gukomeye cyane no mugahida kenshi amenyesha umukunzi we Adrian ko batazongera kubonana kuko nyina yamuhakaniye kurongorwa, maze ahitamo kumwimura. Nubwo bimeze bityo ariko, Hudah yashimangiye ko azakomeza amukunda.
Usibye imyirondoro y’umukobwa yari ahagana k’umutwe w’ibaruwa na aderesi y’umuhanda w’aho umuhungu atuye yari iri kw’ibahasha,nta yandi makuru yari ifite,
Byabaye
ngombwa ko ngomba guhamagara abashinzwe imiturire mu murenge kugira ngo ndebe
niba bashobora kumfasha.
Nyuma yo kwakira telefoni, naravuze nti: "Mumbabarire, mfite icyifuzo cyimpangayikishije. Ndagerageza gushaka nyir'ikotomoni natoye. Byashoboka ko nabona nimero za terefone ndamutse mbabwiye aderesi na numero y’umuhanda iri kw;ibahasha nasanze muri nya kofi? "
Kubera uburemere bw'ibyo nasabaga, uwanyakiriye yansabye ko navugana na shebuja we, nyuma yo kuntega amatwi no gushira amakenga kubyo namusobanuriraga yaratekereje arangije ati sawa: mu kinyabupfura "Nibyo! dufite urutonde rwa nimero za terefone hano kuri aderesi wavuze, ariko sinemerewe kuziguha" Yansobanuriye nta buryarya ko, ashingiye ku mabwiriza yabo y'akazi, yagombaga guhamagara ayo ma nomero akababwira amakuru ari kuri iyo bahasha hanyuma yabona banyirayo babimwemereye, noneho akampuza nabo.
Nategereje kuri terefone iminota mike. Hanyuma agaruka k’umurongo ambwira ati: "Nabonye umuntu, ngira ngo ashobora kugufasha."
Nyuma yo kumpuza kuri
terefone n’uwo muntu utuye kuri aderesi y’agace nasanze ku ibahasha, namubajije
niba azi umuntu witwa Hudah. Amaze acecekaho gato asa nkurimo kubibtekerezaho,
yarashubije ati: "Ooh, iyi nzu twayiguze mu muryango ufite umukobwa witwa
Hudah. Ariko hashize hafi
imyaka 45."
Ntatinze nti mbese waba
uzi ubu aho baba batuye
"waba uzi aho batuye ubu?"
Yaramushubije ati: "Oya rwose. Nkurikije uko nibuka, hashize imyaka itari mike Hudah yohereje nyina ngo yitabweho kandi arerwe muri imwe mu bigo byita ku bageze mu za bukuru." "Ahari uramutse ubasabye, bashobora kukurangira aho uwo mukobwa aherereye."
Yampaye izina ry'ikigo, mpita mpamagara mbaza Mama Hudah. Bansubije ko nyina yapfuye hashize imyaka myinshi, ariko bafite nimero za terefone zaho bashobora kumfasha kubona Hudah. Nabashimiye ubufasha bwabo, hanyuma mpamagara nimero. muhamagaye yashubije ko Hudah ubu yari mukuru, bityo akaba atuye mu rundi rugo rw’abakuze, nk'uko byagenze kuri nyina wapfuye.
Kugeza icyo gihe, natangiye kumva nsa nkucitse intege kumva ko nakomeza gukurikirana umuntu wari wataye ikotomoni, nta n'amafaranga yari menshi yari arimo n’ikibaruwa gishaje kimaze imyaka 45. Mpamagaye yo; umuntu aransubiza ati: "Yego, Hudahh abana natwe hano."
Nariruhukije, Nubwo byari bimaze kugera mu ma saa yine z'ijoro, nahise mbabaza niba banyemerera nkaza kumureba muri iryo joro.Baranyemerera, ndabashimira nti murakoze.
Nuko ninjira mu modoka muri
iryo joro nerekeza kuri icyo kigo. Nkigerayo nahasanze umuzamu ari kumwe n’umukozi
wa shift ya ninjoro, ndabasuhuza maze ndabibwira mbabwira n’ikinzanye, ubishinzwe
yarambwiye ngo tugende ndamukurikira tujya mw’igorofa rya kabiri, aho twasanze
umukecuru ukuze arimo kureba televiziyo anywa ikawa. Maze uwo mukozi arampresanta; mbaza
uti uwo bampresantaga yari inde ? yari Hudah.
Hamwe n'ubusaza bwari bumusumbirije imisatsi yaratangiye kuzamo imvi n'iminkanyari mu maso,ubwiza bwe ntaho bwari bwakanjya bwari burimbishije mu maso he. Nyuma yo gusuhuzanya aramwenyura agaragaza ibyishimo, namubwiye kubyerekeye ikofi nari natoye mwereka ibaruwa. Nyuma yo kureba ibaruwa akanya gato yari iriho indabyo zitukura ahagana hejuru, Madamu Hudah yitsa imitima, ahanagura amarira yari yatangiye gushoka ku matama. Yahise avuga ati: "Muhungu, iyi baruwa niyo yanyuma twandikiranye na Adrian."
Nyuma yo guceceka akanya gato,akomeza agira ati: " mu byukuri naramukunze n’umutima wanjye wose. Ariko icyo gihe, nari mfite imyaka 16, mama yanyihanangirije nkongera kubonana nawe... ooh! adrian yari umuhungu mwiza uteye nkuko nashakaga witonda naramukundaga cyane, aaah! Majumbi. Uramutse ugize amahirwe mugahura uzamumbwirire ko nkiriho kandi ko nkimukunda."
Nyuma y’uko mu maso he hamaze gucuncumuka amarira menshi, atuzaho gato ; maze akomeza agira ati:
"Urabizi se, kuva ntandukanijwe na we sinigeze nshaka kongera kwijandika mu by’urukundo, numvaga ko ntazigera mbona undi muhungu umeze nka we."
Ikiganiro kirangiye, nashimiye Hudah ndasezera. Ninjiye muri lift maze ndamanuka. Nkiva muri lift, numvise wa muzamu wari wanyakiriye mu ntangiriro avuga ati: "mbese mukecuru yabashije kugufasha?"
" ndamusubiza nti Ntabwo ari cyane. Ariko byibuze nabonye izina rindi rya nyiri iyi baruwa ndimo gushaka. nshobora kuzamubona ariko si vuba kuko bishobora kuntwara igihe kinini, ndimo kugenda ncika intege." Ubwo nasubizaga uwo muzamu ari nako nsubiza ya kofi mu mufuka w'ipantaro.
Umuzamu ati: " ati yeeh tegereze gato", amaso ye akomeza ku yerekeza kuri ya kofi narindimo gushyira mu mufuka. "Ndatekereza, maze aravuga ngo ndabona iyo kofi ishobora kuba ari iya muzehe Majumbi. Amaze kuyita hano inshuro zigera kuri eshatu, kandi ni njye wayimutoraguriraga. Ibyo ndikubonaho nibyo bitumye nyimenya, ndetse nako karabo k’umutuku kanteye kuyibuka ko ishobora kuba iye.
Ako kanya ndamubaza nti "Uwo musaza Majumbi ni nde?" Nahise mubaza nyuma yo kwibuka ko nanjye nari nigeze kumva madamu Hudah avuga iryo zina.
ati ari mubasaza dukurikirana
hano.
Mana yanjye! Ubu se siwe
mugabo ndimo gushakisha. Ibi rwose bigiye kuba igitangaza.
Nashimiye umuzamu, hanyuma mpita ngaruka kuri wamukozi nawe wari wakoze ijoro. Namubwiye ibyo umuzamu amaze kumbwira. ahita ambwira ngo tugende,twasohotse twerekeza kuri lift hanyuma tuzamuka muri etage ya gatanu.
Nakomeje gusenga ngo uwo musaza abe we. Tugezeyo, dusanga umusaza Majumbi asoma igitabo mu cyumba.
Nyuma yo gusuhuza, nya mukozi yamubajije niba yatakaje
ikotomoni.
Yahise yisakasaka mu mifuka maze yiyemerera ati: "Ooh,
ntibishoboka. Nongeye kuyibura."
"Uyu musore rero yarayitoye, agerageza kugushaka kugira ngo amenye niba atari iyawe!"
Namuhaye ikofi ye. Akimara gukubitaho akajisho, yaramwenyuye maze
aranshimira. Igihe atangiye kumwira ngo ampe ububona maso kubera ko namutoreye
ikofi, narabyanze. Ndamubwira nti: nti gusa hari ikintu kimwe nshaka kukubwira;
ubwo natoragarura iti kofi nasanzemo ibaruwa ndayisoma kugira ngo ndebe byibura
niba namenya nyirayo; ako kanya akamwemwe yari afite akimara kwakira ikofi ye
karayoyotse gashira mu maso he. Maze arambaza ati wansomeye ibaruwa.
Nasomye agace gato cyane sinayirangije gusa byatumye nshaka
Hudah kugeza mubonye.
"Huda?!" Umusaza Majumbi yahise asimbuka atangaye. "Uzi aho nasanga Hudah? Ntibishoka sinabyiyumvisha!!! Akomeza ambaza ashishikaye
Ushobora nyemeza neza ko
agifite bwa bwiza bwe, bese yamataye ye aracyayafite? Nyamuneka ndakwingize
mbwira amakuruye."
Naramusubije nishimye cyane nti: "Hudah umeze neza, ngira ngo numubona uzasanga naravugaga ukuri, kuko uzasanga yabaye mwiza kuruta uko yari akiri muto".
Umusaza Majumbi aramwenyura cyane yongera kumbaza ati: "Ushobora kunyobora aho atuye?
Ba uretse . Reka nkubwire ikintu kimwe musore? Nkimara kubona
iyi baruwa wasomye, nahise ndohama mu
nyanja y’urukundo rwa Hudah. Nkuko wabyibonye igihe wasomaga ibyanditse muri
ruriya rwandiko, wowe wenyine wanabibona ko uwabisomye wese nya muhungabanya
bikamukakaza akigumira muri urwo rukundoo; nanjye ni uko byangendekeye nacitse integer,
nigumira gutya kuko sinigeze numva nshaka kwongera kwinjira murukundo n’undi
muntu ndetse na n’ubu nkomeje kumukunda gusa.
ndinumira nti: "muzehe Majumbi, reka tujyane hasi."
Twasohotse tugana kuri lift yari kutumanura mu igorofa rya kabiri.
Kubera ko joro ryari rikuze, habayeho umutuzo muri iyonzu nta rusaku ruhari. Benshi bari basinziriye. Kubwamahirwe, twasanze Madamu Hudah we akiri maso akireba terevisiyo. Umukozi yaramwegereye aramubaza atuje ngo "Madamu Hudah", atunga urutoki umusaza Majumbi. " uyu umusaza uramuzi?"
Hudah akuramo amarori buhoro, yitegereza umusaza Majumbi akanya gato ntacyo avuga. Mu gihe Hudah yari atangaye, umusaza Majumbi yavuze mu ijwi rito, yongorera ati: Hudah - sinshobora kwizera ko uwo amaso yanjye arimo kunyereka ari wowe koko?
"Mana yanjye! Adrian niwowe? Ooh, sinabyemera. Adrian wanjye!"
barahoberanye baramatana, twe duhita twisohokera.
Ubwo twe twahise tumanuka muri asanseri na wa muherekeza, yarambwiye ati: "Reba ibitangaza by'Imana,
Uku niko Imana ikora
umurimo wayo, ikoresheje tekinike n'intego byihariye."
Nyuma y'ibyumweru bitatu,
Nuko rero njye kumva ubwo nari ndi ku kazi numve terefone irampamagaye nitabye nsanga ni wa mu herekeza; ati: "Nyamuneka kora uko ushoboye uzitabire ubukwe bwa Hudah na Adrian bazashyingirwa ku cyumweru!"
Rwose ku cyumweru nari nashyizemo costimu yanje mbega ubukwe bwabaye bwiza; abayobazi n’abakozi bose bakorera mu kigo babwitabiriye bafite ishyaka ryinshi. Madamu Hudah yasaga neza cyane mw'ivara, naho Bwana Adrian we mw’ishati nziza yari yambariyemo igaragara mw’ikositimu y'ubururu.ubwo jye nari nambaye ikositimu y'umukara, mpagaze iruhande rwabo nk’umuherekeza ababirebaga bakabyibazaho ukuntu umwana aherekeza abantu bakuru, mubyukuri ntibibeshye hari umugani uvuga ngo "agahari karavuga." ariko ni uko batari bazi aho mpuriye nabo
Nuko baravuga bati:
urukundo rwari rwaratakaye imyaka igera kuri mirongo itanu, rwongeye kubyuka
nyuma yuko abari baraburanye bongeye guhura bundi bushya.
Niba utarigeze ubona abasaza mu munyenga w’urukundo; umugabo w'imyaka 70 n'umugore wimyaka 65, bishimira kubana nkurubyiruko rufite imyaka 30, uzanshake nkwereke ifoto yabo k'umunsi wubukwe bwabo.
izi nkuru muzitegurirwa mukanazigezwaho n'urubuga: https://ibangaryubumenyi.blogspot.com/
ramutse ushimishijwe
n'izi nkuru cyangwa ubwunganizi inama kunenga mwatwandikira
wishimiye izi nkuru
ukaba uzifuza ku mpapuro watwandikira muri komente
Yooo yarangiye nezaa izo foto zo ra
ReplyDelete