INGESO 6 ZISHOBORA GUTUMA INSHUTI ZIGUCIKAHO

Ibi bintu 6 bikurikira bishobora gutuma  abantu batakwiyumvamo.

 1 Isuku nke:                                                                                                                                               Kwirengagiza isuku y’umuntu, nko kutiyuhagira buri gihe cyangwa koza amenyo, birashobora kubangamira abandI bantu murikumwe, bigatuma baguhunga.

2 Kutemera amakosa:

Guharira igihe cyose iteka ugahora wumva ko uri mukuri n’ubwo waba wakosheje bibangamira abandi bikagera aho bagufata nka nayubu; bigateza umwuka mubi kuko biba bidashimishije abandi. Ni ngombwa kwibanda ku byiza no gukomeza imyifatire myiza. Waba wakosheje ukemera amakaso ndetse byaba byiza ukaba wasaba n’imbabazi kuko m’ubuziba abantu barakosa

3 Kutihesha agaciro

Kutihesha agaciro mu bandi ngo wiyubahe bituma n’abandi batabigukore bigatera abantu ku guhunga cyangwa ntibaguhe agaciro kubera ko ibyo ukora bitabashimishije.

 4 Guhagarabika abandi

Kuvuga abandi bantu nabi ukabavugaho ibinyoma iyo babimenye bagucikaho bakaguhunga,  sibyiza nabusa kuvuga undi muntu nabi umubeshyeye kabone niyo byaba ari ukuri.

5 Kwikunda

Guhora uvuga ibyawe kandi ntugaragaze ko ushishikajwe n’abandi  ugahora wirebaho ukumva ko iyo ibyawe byakunze biba bihagije bishobora gutuma abantu bagucikaho.

 6 Kwifata nabi

Mubuzima abantu bahora bashaka gutera imbere, ariko iyo uri umntu uhora mukazi ntusabane n’abandi ngo wigurire umwenda, urukweto ugahora mu kenda kamwe cyangwa agakweto utabuze ubushobozi bituma abantu batakwiyumvamo bakakwibazaho bati mbese uriya byamugendakeye bite? Ukagaragara nk’uwacanganyikiwe imbere yabo

 Umunyarwanda yavuze ngo inshuti nziza ukurutira umuvandimwe wa kure, nibyiza kubana n’abandi neza utababangamira ugahora iteka wirinda agatotsi kaza hagati yanyu gaturutseho mu myitwarire n’ingeso mbi zikugaragaraho.

 


Comments

Popular posts from this blog

IBIMENYETSO BITANDUKANYE BIGENDANYE NO KUMVA IBINYA UMUBYEYI AGENDA YUMVA MUGIHE CYE CYO GUTWITA

Inkuru z'urukundo nziza cyane wazisanga hano