IBINTU 7 WAMENYA KURI KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA
1.
IMPAMVU?
Hafi ya 99% by'iyi ndwara,
iyi kanseri iterwa n’agakoko kitwa human
papilomavirus(HPV) mu ndindimi z’amahanga.
inzira imwe rukumbi
iyi virusi inyura ikanakwirakwizwa ni mu nzira y’imibonano mpuzabitsina, iyi nzira yorohera cyane aka gakoko ka
HPV kwinjira mu mubiri w’umuntu. Umuganga w’abagore witwa Delphine Hudry, wo mu
kigo cy’indwara ya kanseri ya Oscar-Lambret (Lille), agira ati: “Mu buryo
butandukanye n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yo yandura ako
kanya nubwo igitsina cy’umugabo kitaba kinjiye mu cy’umugore. (Mu ayandi
magambo nubwo igitsina cy’umugabo ufite aka gakoko cya kora k’umunwa cyangwa
k’umwinjiro w’igitsina cy’umugore)
Agakingirizo ntikarinda iyi virusi kubera ko ari nto cyane, ishobora
kunyura mu twenge kwako.
Ku kigereranya cya
80% by’abagabo n’abagore bazandura iyi virusi ya HPV byibuze rimwe mubuzima
bwabo. Ku bagore benshi bafatwa n’iyi virusi ya HPV igenda ikenderara buhoro
buhoro kugeza irangiye mu mubiri wabo, Ariko mubice 10% byabo iyi virusi iragenda
ikibera muri nyababyeyi yabo igihe kitari gito ikagenda yoyoroka kugeza ubwo
izatera kanseri igice yafashemo.
Nubwo virusi ya HPV ariyo itera cyane iyi nrwara, hari
ibindi byagaragaye ko bihobora kuyitiza umurindi bigatuma igorana gukira.
Nkuko twabivuze
haruguru 80% byabandura aka gakoko bashobora kukabana katagize icyo kabatwara
kugeza kabashizemo.
1 Itabi : kunywa itabi biri muri bimwe bituma virusi ya HPV izahaza uyifite. Dr. Hudry agira ati: " kunywa itabi bituma inkondo y'umura idakira, rinatuma urinywa yandura inkondo y’umura vuba, kubera ko ubundi kunywa itabi bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri.
Gutumura itabi bitiza umurindi indwara ya kanseri y’umura
2. Infegiyo ya (chlamydia,
virus de l’immunodéficience humaine, gonocoque, virus herpès simplex 2)
zishobora guteza uburwayi bw’inkondo y’umura ariko utu dukoko ntidushobora guteza
ikibazo mugihe hakoreshejwe agakingirizo. Ariko k’umunywi w’itabi dushobora ku
mwigizaho nkana kuko ntakirengera aba afite. Izi virusi zishobora gufata ahantu
hatandukanye harimo mu jisho, mukanwa, mu gutwi mujisho…,
3 iyi nzira iri kukigero gito cyane cyo kuba yateza iyi ndwara, ariko ni
zimwe munzira ziganisha kukuba warwara kanseri y’inkondo y’umura :
Gukoresha igihe kirekire
imiti ibuza gusama(contraceptifs) inyuzwa mu kanwa
Kugira imbyaro
nyinshi, nko kuva kuri 6-8
Kubwa Dr Hudry avuga ko Kuba wagira imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi
n’abagabo batandukanye ariko noneho abaganga bashinzwe ubuvuzi bwo mu bice
by’imyororokere bemeza ko iyi mpamvu idakanganye cyane.
2. KWIRINDA?
Urukingo rwonyine rwa HPV nirwo rushobora gukumira kwangirika gukomeye
kwaho iyi virusi yafasha, kuko aribyo byari kuzavamo kanseri y’inkondo y’umura,
ariko noneho rugafatwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ya mbere. Ifasha
kandi kwirinda izindi kanseri zifitanye isano na HPV, zimwe muri zo zishobora
kugira ingaruka ku bagabo:
zimwe muri za kanseri zo mu bwoko bwa ORT (oto-rhino-laryngologiques), zikaba zifata bimwe mubice by’umubiri aribyo igitsina cy’umugabo, umwoyo,
imishino, kanseri y’igitsina cy’umugore, na kanseri y’inda ibyara.
Uru rukingo kandi rurinda izindi virusi zirimo izitera condyloma ifata myanya ndangagitsina y’abagore
n’abagabo.
Mu rwanda, uru rukingo rwemererwa gufatwa n’abana b’abakobwa bari mukigero
cy’imyaka 12, twabibutsa ko murwanda uru ukingo rwatangiye gutangwa kuva mu
mwaka wa 2011, minisante yatangaje ko abagore bari barwaye iyi kanseri bageraga
kuri 27%.
Mubindi bihugu bakingira abana babakobwa kugeza no kumyaka 14 ndetse na 19;
banakingira n’abagabo baryamana n'abagabo kugeza ku myaka 26;
3. IBIMENYETSO?
akenshi nta bimenyetso bigaragara mugihe cyambere cyindwara, ni ukuvuga
mbere yuko kanseri itangira. Gusa iyo udusebe twatangiye kubaho, habaho
gukomereka hakava amaraso mugihe k’imibonano mpuza bitsina aribyo bita (metrorrhagi), aku kuva amaraso kubasha
kuboneka mugihe gisanzwe cy’uko umugore aba akijya mu mihango cyangwa nyuma yo
gucura.
Kubura ubushake mugihe cy’imibonano mpuzabitsina (kuko uba ubabara)
Gusohora bidasanzwe, uruzi runuka cyangwa amaraso bisohoka mu gitsina biterwa
na kanseri y’inkondo y’umura, ni ngombwa rero kugisha inama.”
4. GUSUZUMA?
Mugihe udusebe duterwa na virus ya PVH tugenda twiyongerabucece (muburyo
umuntu atapfa kumenya, ningomwa gusuzuma muri nyababyeyi, hifashishijwe
igikoresho cyabugenewe ubusanzwe kiba giteye nkuburoso gusa bworoshye, (kigizwe
n’ubwoya bworohereye) bugakozwa muri nyababyeyi kugira ngo buse nkaho buhanaguye
aho utu dusebe tuba turi kubw’ibyo hakazaho selile zirwaye zitabonwa n’amaso,
ibi bigakorerwa abagore bakingiwe n’abatarakingiwe, byumvikane neza urukingo
ntirumanaro virusi zose.
Kubwo ibyo hari ibihugu twavuga nko mu bufaransa, bipima burimwaka na nyuma
y’imyaka itatu bapima bagore bari hagati y’imyaka 25 na 65 kugira ngo harebwe
ko hari udusebe tuba twarazanywe na virusi ya HPV, kuri gahunda ya buri mugore
ahamagazwa na muganga usanzwe cyangwa muganga wabagore cyangwa se umujyanama w’ubuzima
hifashishijwe amabarwa cyangwa ubutumwa busanzwe bwa mudasobwa na telephone. Bagakorerwa
iki kizamini nibyo byonyine byizewe byo guhashya iyi virusi mu muntu, ahenshi
iki kizamini cyishyurirwa 100% na kompanyi zitanga ubwishingizi bwo kwivuza.
Dr. Hudry agira ati: “Iyo inkondo y'umura basanze hari ibidasanzwe, hakorwa isuzuma rya biopsy
(rikorwa hifashishijwe microscopi nini ya colposcope)kugira ngo harebwe niba
hari ibintu bidasanzwe bitagaragara ni jisho, urugero udusebe duto duto, ishobora
kumenya imiterere yibi bisebe nyuma yo kwisuzumisha.
Akomeza agira ati : Baramutse basanze hari ibidanzwe mu nkondo y’umura
dukora biopsy yo kubaga, bita conisation, igizwe no guharura cyangwa gukuraho
igice kinini cy'inkondo y'umura kugira ngo hakorwe isesengura rirambuye",
bitihe se hagafatwa amashusho ya imagerie
par résonance magnétique (IRM) kugirango hamenyekane urugero nyarwo rw’ibikomere.
"
5. UVUBUZI?
Ibikomere byo mu rwego rwo hasi bishobora gukumirwa,
cyangwa bigasenywa hakoreshejwe uburyo bwo ( laser cyangwa cryotherapy).
Dr. Hudry agira ati: “Ku bisebe byo mu rwego rwo hejuru
cyangwa igihe ikibyimba kiri munsi ya cm 4, kuvura bizasaba kubagwa.” Bizaba
bigizwe no gukuraho igice cy’inkondo y'umura kiba cyarafashwe (conisation)
6. GUKURIKIRANWA?
Muganga Hudry agira ati: "Kugira ngo tumenye gusubirwa k’umurwayi,"gukurikiranwa
kwa muganga ni ngombwa". Gukurikirana abarwayi bose bikorwa muburyo bumwe ;
kwisuzumisha kwa muganga buri mezi ane mugihe cy’imyaka itatu, hanyuma iyo
myaka itatu irangiye utangira kujya ujyayo noneho buri mezi atandatu kugeza
igihe cy’ubuzima bwawe.
7 INAMA ZO GUKURIZA
Iyi virusi ya HPV itera indwara y’inkondo y’umura nk’uko twabibonye
ikwirakwizwa n’ubusambanyi kandi ikaba ifata abantu bose, yaba abagore yaba
abagabo. Iyi virusi kandi nkuko twabibonye nubwo wakoresha agakingirizo cyangwa
indi miti ifatwa nyuma yo gukora imibonano mpunza bitsina ntibirinda iyi
virusi, abantu barasabwa gufata urukingo ndetse no kwipimisha igihe kenshi
nkuko twabibonye harugu.
Nyakubahwa Jeannette KAGAME Arasaba abagabo kugira uruhare mu kurwanya iyi
virusi kuko ihitana abantu benshi mu gihugu cyacu muri africa no mw’isi muri rusange. Nk’uko
tubikesha urubuga rwa RBA.
Aragira ati : abatuye isi
bakwiye kugira uruhare mu guhashya kanseri y’inkondo y’umura, indwara iza ku
mwanya 2 mu kwica abagore bo mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y’amajyambere,
nyamara ishobora kwirindwa ku kigero cya 93%.
Akomeza agira ati : Ibi
ntidukwiye kubyemera mu gihe dufite ikoranabuhanga ryateye imbere, politiki
ndetse n'ibyemezo bigenda bifatwa birebana mu gusuzuma iyo kanseri hakiri
kare ndetse no kuyivura, urukingo rwa HPV rwerekanye ko rugirira akamaro
uwaruhawe mu gihe umukobwa cyangwa umugore atarahura n'iyo virus
Urwanda rwashyize imbaraga nyishi
mukurwanya iyi ndwara oha kumasantre de sante hose mugihu hari bafite ubushobozi bwo gupima iyi ndwara,
ndetse no kuvura ibimenyetso biba bizavamo kanseri y’inkondo y’umura.
Comments
Post a Comment