INKURU Z'URUKUNDO WAZISANGA HANO

Inkuru nziza y’urukundo y’umukobwa witwa Sy igice cya mbere            

            
1

Sy yari afite imyaka 17 ubwo yashyingirwaga na Long, umusore mwiza, yari umusirikare mu ngabo z’Abafaransa mu ntara ya Samneua muri Laos. Kubera imyaka ye, yari asanzwe afatwa nk’umukobwa ushaje. Mubisanzwe, muricyo gihe, abakobwa beza  bo kurongora bari hagati y’imyaka 13 na 15. Ariko Sy yagize amahirwe, we yari yarayirengeje.Yaje kubona  umugabo umukunda by'ukuri. Yari abayeho mu munyenga w’urukundo.

Kimwe n'umugore wese ukunzwe n’umugabo, Sy yahoraga yishimye mu nzu itari nini ya sebukwe, ikikijwe n'ubusitani bwiza. buri gitondo, yitaga ku matungo,  bari boroye ingurube n'inkoko mbere yo kujya mu murima akabanza akazigaburira. Yarangiza agasanga nyirabukwe mu murima kumufasha guhinga. Igihe cyose nuko byagendaga, bataha nimugoroba, akenshi yajyaga gusoroma imboga zo guteka ibya nimugoroba. Aho yabaga yicaye hose yatekerezaga umugabo we, ya ryama akamurota kubera kumukumbura. Umugabo we yajyaga amuherekeza mu murima mugihe  yari akiri muri conge ya mariyaje. ikibabaje n’ukwezi kwa buki kwabo kutararangira Long ahatirwa gusubira ku rugamba. Umutima we wahoranaga ibyishimo atekereza kuzongera kumubona vuba, akongera kwiryamira mu gituza cye . uko ibi bitekerezo byamuzagamo yaramwenyuraga  afite udusoni soni n’akanyamuneza.                                                                        


Inkuru nziza y’urukundo y’umukobwa witwa Sy igice cya kabiri

Yajyaga kwiyicarira m’ubusitani bukikije inzu yabo ubwo yabaga akitse imirimo, akumva akayaga gahehereye ari nako yumva idabo zimuhumurira neza,yicaye yerekeye mu misozi Long yarwaniragamo itamimirije ibimera by’amamabara meza atekereza umugabo we.

Gusa uwo umunezero wa Sy wabaye muto kuko ahagana mu myaka ya za 1950 ubwo abafaransa barwanaga na Vietnam kugirango bakomeze kubakoloniza.

K’umwaka wa kabiri bashyingiranywe, nibwo bamenye amakuru ko Long yaburiwe irengero mu ntambara. Ayo makuru yaramuhungabanyije cyane. Yahise ajya mu cyunamo kuva uwo munsi amara umwaka wose yigunze wenyine, ararira, arinako ahamagara umugabo we. Byasabye imbaraga nyinshi ubutwari bwinshi kugirango yongere gusubira mu buzima busanzwe. Sy yari akiri umwana igihe umugabo we yitabaga Imana. Yari afite hafi imyaka 20. Amaze kugira igihagararo cyiza kandi mwiza pe, asigara ari umupfakazi. Atangira gutera ubwoba abandi bagore kuko  abagabo batangiye kujya bamureba cyane. Muri icyo gihe, iyo  umugore yatanaga n’umugabo cyangwa agapfakara, kandi ukaba mwiza cyane, abagabo bamwirukagaho bamutereta kuko bifuzaga kuryamana nawe.

Ababyeyi ba Long  batangiye guta umutwe cyane kubwo umukazana wabo uphakaye akiri muto adafite n’akana, ikiyongeyeho arimwiza cyane.

Intonganya hagati ye na nyirabukwe zagendaga ziba kenshi nta mpamvu. Igihe cyose ikibazo cyari ukumenya ikizakurikiraho bati ese yavutse ari umugore utazagira umugabo, ese azaberaho kurya gusa, buhoro buhoro yagendaga aremererwa cyane, atangira kumva atishimiye kuba yara vutse ari umugore kuko yari azi ko nta bubasha azagira bwo gufata ibyemezo byo kwihitiramo ubuzima bwe. Yari abizi neza, ibyo bigatuma arushaho kuba mugahinda kenshi no kugira igisuzuguriro imbere ya nyirabukwe.                                           

                                                      3…


Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

INGESO 6 ZISHOBORA GUTUMA INSHUTI ZIGUCIKAHO

IBIMENYETSO BITANDUKANYE BIGENDANYE NO KUMVA IBINYA UMUBYEYI AGENDA YUMVA MUGIHE CYE CYO GUTWITA

Inkuru z'urukundo nziza cyane wazisanga hano