UMUKOBWA WANJYE ARASHAKA GUTANDUKANA N’UMUGABO WE GUSA KUKO YAMUKUBISE; NKORE IKI KO BIMBANGAMIYE
Umwiza Gigalinne Nizere ko iki atari ikibazo nyacyo ariko reka nkubarire inkuru nyayo y’ ibyambayeho . Ndi umugore w’imyaka 23, nasize umugabo wanjye kuko yankubise inshuro ebyiri. Nahise mfata umukobwa wanjye turagenda. Kuva icyo gihe nahise ngirana ikibazo n’itorero ryanjye nasengeragamo riranyanga kubera ko nahukanye. Ndetse n’umuryango nkomokamo wanze ku nshigikira mu mahitami nari nakoze, anyumvisha ko ndi isoni muri bo; byabaye ngomba ko nsubira ku mugabo kubera ko ntabufasha nkeneye nari nkibona. Uwonkunda Leoncie Inkuru yanjye bwite nta nubwo harashira amezi 6 bibaye, abapolisi baje bakurikiye amasasu nari ndashe ubwo narasaga nkoresheje imbunda yo mu bwako ba pisto y’umugabo wanjye kugira ngo badutabarwe. Byatangiye ubwo yakubitaga urushyi umwana muto, ubwo nazaga kumubuza gukubita umwana nanjye yarankubise amerera nabi nibwo narasaga kugira ngo polise ize idutabare. byarangiye nisanze muri ambulance ndi mucyuma gitanga umwuka. Yari yanyangije yankuye amenyo menshi